Ambassador Rao Hongwei has completed his term as the Chinese Ambassador to Rwanda and is ready to return to his country.

: Joseph Hategekimana
: 2022-04-04 08:10:52 pm

Imyaka isaga itanu irashize, Rao Hongwei, ahagarariye igihugu cye cy’u Bushinwa mu Rwanda. Kuva mu 2017, yayoboye urugendo rwo gukomeza gushimangira umubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Rao Hongwei yasoje manda ye nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda ndetse yiteguye gusubira mu gihugu cye.

Yoherejwe mu Rwanda mu 2016, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ahagarariye Ibiro bishinzwe Inyungu z’u Bushinwa (Consulate General) mu Mujyi wa Adelaide muri Australia.

Mu gihe yamaze ahagarariye igihugu cye yishimira ko yakiriwe neza ndetse akanyurwa n’urugwiro abaturarwanda bamweretse.

Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rukorana n’u Bushinwa mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki n’imibereho myiza y’abaturage.

U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bishora imari mu Rwanda, ndetse ishoramari ryabwo rimaze gufasha mu ihangwa ry’imirimo itandukanye.

U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Hongwei, yagarutse ku rugendo rw’imyaka itanu yamaze mu Rwanda, ibihe byiza yahagiriye, imibanire y’ibihugu byombi, aho igihugu cye gihagaze ku ntambara ibera muri Ukraine n’ibindi.

Inkuru irambuye: https://www.igihe.com/abantu/success-stories/article/imyaka-5-y-urugwiro-i-kigali-aho-u-bushinwa-buhagaze-ku-ntambara-ya-ukraine