kwizihiza imyaka 70 Leta ya rubanda n'Ubushinwa imaze igiye ku butegetsi.

: Joseph Hategekimana
: 2019-09-04 09:26:00 pm

Ihuriro ry’abanyarwanda bize mu gihugu cy’Ubushinwa (RCAO: Rwanda-China Alumni Organization) ku bufatanye na Ambassade y’Ubushinwa mu Rwanda, baramenyesha abanyarwanda bose ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 70 Leta ya rubanda  y’Ubushinwa imaze igiye ku butegetsi, yabateganyirije ibiganiro kuri Televiziyo na Radio muzungukiramo byinshi ku gihugu cy’Ubushinwa cyane cyane ku byerekeranye n’amateka, ubukungu, politiki n’ibindi byerekeye iki gihugu. Muri ibi biganiro buri wese azaba afite uburenganzira bwo guhamagara akabaza icyo akeneye kumenya ku Bushinwa cyangwa se ikindi kibazo cyose kizaba gifitanye isano n’ibizaba biri kuganirwaho.

Tukaba tubararikiye kuzakurikirana ibi biganiro ku buryo bukurikira:

  1. Ku cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019 mu kiganiro “ Kubaza bitera kumenya” kizatambuka kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda guhera   saa yine za mugitondo (10h00) kugeza saa sita z’amanywa (12h00).

  2. Ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019 mu kiganiro “ Rwanda behind headlines “ kuri KT Radio guhera saa mbili z’ijoro ( 20h00) kugeza saa tatu z’ijoro ( 21h00)

  3. Ku wa mbere Tariki ya 9 Nzeri 2019 mu kiganiro “Ubyumva ute?” kuri KT Radio guhera saa moya n’igice ( 19h30) z’ijoro kugeza saa mbili n’igice ( 20h30) z’ijoro

  4. Ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2019 mu Kiganiro “Ubyumva Ute?” kuri KT Radio guhera saa moya n’igice ( 19h30) z’ijoro kugeza saa mbili n’igice ( 20h30) z’ijoro

  5. Ku cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019 hazerekanwa Filime mbara nkuru ( documentaire) kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera saa tatu z’ijoro ( 21h00) kugeza saa tatu n’iminota makumyabiri (21h20) z’ijoro

  6. Ku wa Kabili tariki ya 17 Nzeri 2019 mu kiganiro “ Waramutse Rwanda” kuri Radio na Televiziyo Rwanda guhera saa moya n’igice ( 7h30) kugeza saa moya na mirongo ine n’itanu (7h45) za mugitondo

 

Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara umunyamabanga w’uhuriro kuri 0789906017

Murakoze

                                      

  Mr. Theoneste HIGANIRO

  Chairperson / RCAO