Rwanda - China Friendship Photo Cup - 2019

: Joseph Hategekimana
: 2019-02-03 02:00:00

Irushanwa ry'amafoto ryiswe 'Rwanda - China Friendship Cup' ryatangijwe mu Ukuboza umwaka ushize kuri ambasade y'u Rwanda i Beijing, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, hatangwa ibihembo ku bafashe amafoto yakunzwe.

Aya marushwa yatangijwe n'Ikigo gishinzwe guteza imbere ururimi n'Umuco by'Abashinwa, Confucius Institute muri Kaminuza y'u Rwanda, rigamije kumenyekanisha u Rwanda mu Bushinwa no kongera ubufatanye hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.
Iryo rushanwa ryasorejwe muri Kigali Convention Centre, ryoherejwemo amafoto agaragaza ubwiza bw'u Rwanda agera kuri 200, ariko abantu 12 nibo batsinze, harimo batandatu muri buri gihugu.
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yasabye abaturage b'ibihugu byombi gukomeza guteza imbere umubano atari mu mafoto gusa, ahubwo no mu bikorwa by'iterambere, ishoramari , ubukerarugendo n'umuco.
Ambasaderi Rao yavuze ko amafoto y'u Rwanda yafashwe n'Abashinwa, yanditsweho inkuru zirenga 60 mu Bushinwa, zigasomwa n'abarenga miliyoni 12.
Yavuze ko ibyo bizongera nta kabuza umubare w'Abashinwa bagirira amatsiko u Rwanda, haba abifuza kurushoramo imari n'abashaka kurusura.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri RDB, Mutesi Linda, yavuze ko umwaka ushize Abashinwa bagera ku 5000 basuye u Rwanda.
Yemeza ko iri rushanwa baryitezeho kuzongera uwo mubare cyane cyane bifashishije irembo rya Fliggy, ryorohereza abashinwa gusura u Rwanda banyuze ku rubuga rwa Alibaba.
Ibihembo bikuru muri iri rushanwa byegukanywe n'Umunyarwanda Cyril Ndegeya ndetse n'umushinwa Zhang QianLi wari ufite ifoto yise 'Resplendent Kigali'.
Ifoto ya Cyril Ndegeya igaragaza uko u Rwanda ari igihugu cy'imisozi 1000, yafatiwe i Musanze mu Kinigi, ikaba yerekana ishusho y'Akarere ka Musanze mu gitondo ndetse n'ibindi bice bigakikije.
Iri rushanwa ryari rishyigikiwe na Ambassade z' ibihugu byombi ryateguwe na Confucius Institute in Rwanda, itsinda ry'abize mu Bushinwa mu Rwanda ryitwa Rwanda China Alumni Organization (RCAO) ndetse n'ikigo cyigenga cy'ubukerarugendo n'ikoranabuhanga cy'Abashinwa, Africo, ku nkunga ya RDB.
Umunyamabanga wa RCAO Norbert Haguma, yavuze ko nk'abanyarwanda barangirije mu Bushinwa, uyu muryango washakaga gutegura igikorwa cyagaragaza neza u Rwanda mu Bushinwa.
Yavuze kandi ko nyuma y'amateka menshi yakozwe muri uyu mwaka nko kugendererana kw' abayobozi b'ibi bihugu byombi ndetse n'itangizwa ry'ubufatanye bw'u Rwanda na Alibaba, na bo bashakaga gukomerezaho baha inkuru nziza ibitangazamakuru byo mu Bushinwa.
Ibi ngo bizatuma umubare w'Abashinwa basura cyangwa bagashora imari mu Rwanda wiyongera.

Inkuru ya Igihe.com